Muri iki cyigisho turigiramo umumaro w'Ibyanditswe byera (Bibiliya). Hari abantu baenshi batemera ukuri Bibiliya yigisha, nyamara iki gitabo cya kera gikwiriye hose kibitse amabanga akomeye areba inyokomuntu yose. Ii gitabo cyagaragaye ko gikomeye kandi gishoboye guhangana n'ibitero byose, kandi birumvikana ko igifite imbaraga atari izi mpapuro zikigize ahubwo ni nyiri Jambo rikirimo. Mureke tucyige dufite umutima wo kwemera kuyoborwa nacyo