Buri wese muri twe ahura n'intambara, Yobu yavuze ko turi mu isi dufashe igihe mu ntambara, ese wari uzi ko intambara duhura nazo zifite uruhare mu kugaragaza uwo twiyeguriye hagati ya Kristo na Satani. Ku bu8baha Imana intambara zose bacamo bazifata nk'ibitero by'umwanzi biba bigendereye guhungabanya kwizera kwabo, bityo rero birakwiriye ko tumenya uburyo twitwara muri izo ntambara. Ibyo nibyo tuza kuba turi kuganira muri iki cyigisho turebera hamwe icyo Bibiliya ibivugaho.