Ese Yesu uzi gute? Ese hari ubwo yaba yarahinduye ubuzima bwawe? Bibiliya ihinduka igitabo cy'inkuru gusa iyo tudasobanukiwe n'ingingo nyamukuru iyivugwamo ariyo nkuru yo gucungurwa kwa muntu bikozwe n'Imana muri Kristo Yesu. Muri iki kicyisho turaganira ku mibereho ya Yesu, turebere hamwe uburyo ibyo yakoze byatugejeje ku mugisha wo kuzabona ubugingo buhoraho.