Yesu yasobanuye iby'ubwami bwo mu ijuru akoresheje imigani, mu kuri hari ibyo abantu batekereza kuri ubwo bwami bw'agatangaza, ariko ntitwakwirengagiza ko hari nabatabwemera. Mu migani Yesu yaciye avuga iby'ubwo bwami natoranyijemo mike ngo tuyiganireho kugirango twige imitererere y'ubwami bwa Kristo. Muri iki cyigisho urigiramo umugani w'ubutunzi buhishwe, imaragarita y'igiciro cyinshi n'abakobwa cumi.