Kwiga ubuhanuzi bwa Bibiliya ni ikintu Yesu yasabye abantu be mu Byahishuwe 1:1-3, nyamara abantu benshi ntabwo amakuru ari mu gitabo cya Daniyeli n'ibyahishuwe bayitayeho. Yesu yadutegetse kubyitaho kuko igihe ari kigufi, kandi ibyo bitabo birimo amakuru atumenyesha ibizaba ku isi ubwo Kristo azaba agiye kugaruka bityo bidufasha kubaho twiteguye kugirango tutazatembanwa n'ubuyobe bwa Satani bwo mu minsi ya nyuma. Kuri uyu murongo tuzacishaho ibyigisho byinshi byibanda kuri izo ngingo zingenzi ziboneka muri ibyo bitabo.