Gereranya Bibiliya

1 Abakorinto 10

Kinyarwanda
1Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,
2bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,
3bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka,
4kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.
5Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.
6Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje.
7Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk’uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.”
8Kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.
9Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n’inzoka.
10Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi.
11Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.
12Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.
13Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
14Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo.
15Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby’ukuri koko.
16Gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo? Gusangira umutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo?
17Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe.
18Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n’igicaniro?
19Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu?
20Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n’abadayimoni.
21Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni.
22Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko?
23Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose.
24Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.
25Ibiguzwe mu iguriro ry’inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubaza ku bw’umutima uhana,
26kuko isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka.
27Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw’umutima uhana.
28Ariko nihagira umuntu ubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw’uwo ubivuze no ku bw’umutima uhana,
29icyakora umutima mvuze si uwawe ahubwo ni uwa wa wundi.cNi iki cyatuma umudendezo mfite uhinyurwa n’umutima uhana w’undi muntu?
30Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira?
31Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.
32Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana,
33nk’uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.
Loading...