Soma ubutumwa busesengura ingingo runaka twatoranyije abantu benshi baba bibazaho ibibazo.
Mu gihe cyahise hagati y'umwaka wa 2014 na 2018 habaye ibintu byahinduye amateka y'ubukristo, byose byatangiye ubwo umubishopu wo muri Afrika y’Epfo, witwa Tony Palmer, akaba ari n’inshuti ikomeye ya Papa Fransisi I, yatangarije isi ko igihe cyo kwifatanya kw’abakristo bose cyageze. Yatangaje adakebakeba ko ubuporotestanti bwa Luteri bwarangiye.
Amategeko y’Imana abumbatiye amahame y’ingoma y’Imana. Ni yo rufatiro rw’ubwami bwayo kandi ahishura imico y’ubutungane bwayo. Ahoraho nk’uko na yo ihoraho iteka ryose, kuko ari yo tegeko nshinga ryayo. Yahozeho uhereye cyera kose, kandi yagengaga abamarayika mu ijuru.
Soma ibirenzehoUbutumwa bw’abamarayika batatu bwiswe ubutumwa bwiza bw’iteka ryose (Ibyahishuwe 14:6), ubu butumwa burakomeye cyane kandi ni ubw’urukundo bitewe nuko bwagenewe abazaba bariho mu gihe cyo kurangira kw’amateka y’isi kandi bugendereye kugirango bihane maze bazararwe ubugingo buhoraho.
Soma ibirenzehoIgihe cyose umunyabyaha adasobanukiwe n’icyaha cye, ntashobora gutera intambwe yo kwiyunga n’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo umunyabyaha yireberamo, kugira ngo amenye icyaha cye (Abaroma 3:19;20). Nanone kandi binyuze mu ijambo ry’Imana, Imana ituma umunyabyaha asobanukirwa n’imiterere y’umutima we.
Soma ibirenzeho