Gereranya Bibiliya

1 Abakorinto 13

Kinyarwanda
1Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.
2Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.
3Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.
4Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
5ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
6ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,
7rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
8Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho
9kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice,
10ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.
11Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana.
12Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose.
13Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.
Loading...