Gereranya Bibiliya

1 Abakorinto 7

Kinyarwanda
1Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.
2Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo.
3Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,
4kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we.
5Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.
6Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,
7kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.
8Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.
9Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.
10Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.
11Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.
12Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.
13Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we
14kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.
15Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.
16Wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe?
17Ariko umuntu wese agenze nk’uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.
18Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk’utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.
19Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y’Imana.
20Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.
21Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubaturwa ubikore.
22Uwahamagawe n’Umwami wacu ari imbata aba abatuwe n’Umwami, kandi uwahamagawe n’Umwami ari uw’umudendezo aba ari imbata ya Kristo.
23Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu.
24Bene Data, umuntu wese abane n’Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.
25Ibyerekeye abari simfite itegeko ry’Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n’Umwami ngo nkiranuke.
26Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw’iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari.
27Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.
28Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.
29Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite,
30kandi abarira bamere nk’abatarira, n’abishima bamere nk’abatishima, n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite,
31n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira.
32Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza,
33ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we.
34Kandi hariho itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyira iby’Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby’iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we.
35Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.
36Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.
37Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n’irari ry’umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.
38Nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.
39Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.
40Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w’Imana.
Loading...