1 Abami 14
Kinyarwanda1Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.
2Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w’ubu bwoko.
3Kandi jyana imitsima cumi n’udutsima, n’ikibindi cy’umutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.”
4Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n’ubusaza.
5Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby’umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”
6Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.
7Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli,
8ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk’umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,
9ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma.
10Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk’uko umuntu aheha amabyi akayamaraho.
11Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’
12“Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe.
13Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n’ibyiza bimwe imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli.
14Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye?
15Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk’urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y’uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.
16Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.”
17Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango w’inzu umwana arapfa.
18Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk’uko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’umuhanuzi.
19Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n’uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami ba Isirayeli.
20Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye.
21Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.
22Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n’Uwiteka, bamutera gufuha ku bw’ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,
23kuko biyubakiye ingoro n’inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y’igiti kibisi cyose.
24Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.
25Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y’Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya.
26Asahura ibintu by’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami arabijyana byose, ajyana n’ingabo z’izahabu zose Salomo yacurishije.
27Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami.
28Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y’Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y’abarinzi.
29Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
30Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.
31Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye.
Loading...