1 Abatesalonike 5
Kinyarwanda1Ariko bene Data, iby’ibihe n’iminsi ntimugomba kubyandikirwa,
2kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro.
3Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.
4Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura,
5kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.
6Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha
7kuko abasinzira basinzira nijoro, n’abasinda bagasinda nijoro.
8Ariko twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero.
9Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n’Umwami wacu Yesu Kristo
10wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we.
11Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk’uko musanzwe mubikora.
12Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana.
13Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirane amahoro.
14Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.
15Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.
16Mwishime iteka,
17musenge ubudasiba,
18mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
19Ntimukazimye Umwuka w’Imana
20kandi ntimugahinyure ibihanurwa,
21ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza,
22mwirinde igisa n’ikibi cyose.
23Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
24Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.
25Bene Data, mudusabire.
26Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera.
27Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko.
28Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
Loading...