Gereranya Bibiliya

1 Ibyo ku Ngoma 22

Kinyarwanda
1Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y’Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy’ibitambo byoswa ku bw’Abisirayeli.”
2Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b’amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y’Imana.
3Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z’inzugi z’amarembo n’ibyo guteranya ibintu, n’imiringa myinshi cyane itagira akagero,
4n’ibiti by’imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi.
5Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy’icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.
6Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.
7Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu.
8Ariko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.
9Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n’ihumure ku ngoma ye.
10Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ”
11“None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk’uko yabikuvuzeho.
12Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y’Uwiteka Imana yawe.
13Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n’amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima.
14Kandi ufite abakozi benshi cyane, abacukura amabuye bakayabaza n’abatema ibiti, n’abantu bose b’abanyabukorikori ku murimo wose.
15Dore izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma ntibigira uko bingana. Haguruka ukore kandi Uwiteka abane nawe.”
16Kandi Dawidi ategeka n’abatware b’Abisirayeli bose, yuko bafasha umuhungu we Salomo ati
17“Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumure impande zose? Kuko yangabije abaturage bo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu be.
18None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n’ubugingo. Nuko rero nimuhaguruke mwubake urusengero rw’Uwiteka Imana, kugira ngo muzane Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka n’ibintu byera by’Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry’Uwiteka.”
Loading...