Gereranya Bibiliya

1 Petero 5

Kinyarwanda
1Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.
2Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze
3kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.
4Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.
5Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.
6Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.
7Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.
8Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
9Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.
10Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.
11Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.
12Mbandikiye uru rwandiko rw’amagambo make, rwanditswe n’ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw’Imana navuze ari ubw’ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.
13Itorero ry’i Babuloni ry’abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya.
14Mutashyanishe guhoberana k’urukundo. Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.
Loading...