1 Yohana 1
Kinyarwanda1Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry'ubugingo
2kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.
3Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo.
4Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.
5Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.
6Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,
7ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
8Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.
9Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.
10Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.
Loading...