Gereranya Bibiliya

2 Abakorinto 6

Kinyarwanda
1Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,
2kuko yavuze iti “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.
3Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.
4Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
5mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa,
6dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n’urukundo rutaryarya;
7tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso,
8mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab’ukuri,
9dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa,
10dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
11Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragutse.
12Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu.
13Nuko ndababwira nk’abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk’uko mwagiriwe.
14Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?
15Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?
16Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.
17Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira,
18Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”
Loading...