Gereranya Bibiliya

2 Abami 14

Kinyarwanda
1Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda yarimye.
2Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w’i Yerusalemu.
3Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n’ibyo se Yowasi yakoraga byose.
4Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
5Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.
6Ariko abana b’abo bicanyi ntiyabica nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.”
7Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy’umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n’ubu.
8Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
9Yehowasi umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “Igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy’i Lebanoni iragikandagira.
10Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”
11Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah’Abayuda.
12Abayuda baneshwa n’Abisirayeli, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
13Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afatira Amasiya umwami w’Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z’amabuye z’i Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.
14Anyagayo izahabu n’ifeza zose, n’ibintu byose byabonetse mu nzu y’Uwiteka, no mu by’ubutunzi bwo mu nzu y’umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubira i Samariya.
15Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n’imbaraga ze n’uko yarwanye na Amasiya umwami w’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
16Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n’abami b’Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.
17Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu akiriho.
18Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
19Bukeye abantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.
20Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.
21Nuko abantu bose b’Abayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse.
22Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.
23Mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma.
24Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
25Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w’umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w’i Gatiheferi.
26Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w’Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b’umudendezo, kandi nta n’umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.
27Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y’ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.
28Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze, n’uko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko n’i Hamati hari ah’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
29Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b’Abisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye.
Loading...