Gereranya Bibiliya

2 Ibyo ku Ngoma 34

Kinyarwanda
1Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
2Akora ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.
3Ahubwo mu mwaka wa munani w’ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gutunganya i Buyuda n’i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe.
4Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by’izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by’ababitambiraga.
5Kandi atwikira amagufwa y’abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyuda n’i Yerusalemu.
6Kandi ni ko yagenje mu midugudu ya Manase n’iya Efurayimu n’iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutali yabaye amatongo impande zose.
7Asenya ibicaniro, asekura Ashera n’ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by’izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubira i Yerusalemu.
8Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye amaze gutunganya igihugu n’inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseya umutware w’umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w’umucurabwenge ngo bajye gusana inzu y’Uwiteka Imana ye.
9Nuko basanga Hilukiya w’umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y’Imana, izo Abalewi b’abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n’Abefurayimu, n’Abisirayeli bari basigaye bose n’Abayuda bose, n’Ababenyamini n’abaturage b’i Yerusalemu,
10na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y’Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y’Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,
11baziha ababaji n’abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n’ibiti byunga inzu n’iby’ibisenge by’amazu, abami b’Abayuda barimbuye.
12Abo bakora uwo murimo bakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b’Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamu bo muri bene Kohati, n’abandi Balewi b’abahanga b’ibintu bivuga bose.
13Kandi bashoreraga abikorezi b’imitwaro, bagakoresha n’abakoraga umurimo bose w’uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n’abatware n’abakumirizi.
14Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y’Uwiteka, Hilukiya w’umutambyi yubura igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose.
15Hilukiya abwira Shafani w’umwanditsi ati “Nubuye igitabo cy’amategeko mu nzu y’Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani.
16Shafani agishyira umwami kandi ajya no kubwira umwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose,
17kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y’Uwiteka, baziha abakoresha n’abakozi.”
18Maze Shafani w’umwanditsi abwira umwami ati “Hilukiya w’umutambyi ampaye igitabo.” Shafani aherako agisomera umwami.
19Umwami yumvise amagambo y’amategeko ashishimura imyambaro ye.
20Maze umwami ategeka Hilukiya na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika na Shafani w’umwanditsi, na Asaya w’umugaragu w’umwami ati
21“Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n’abasigaye mu Bwisirayeli n’i Buyuda iby’amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kuko uburakari bw’Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruza bacu batitondeye ijambo ry’Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”
22Nuko Hilukiya n’abo umwami yari ategetse basanga Hulida w’umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w’imyambaro (kandi uwo mugore yaturaga i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.
23Arabasubiza ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwire uwabantumyeho muti
24‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n’abaturage baho, mbateze n’imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeye umwami w’Abayuda,
25kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimwe.’
26Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
27Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y’Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.
28‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.
29Bukeye umwami atumira abakuru bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.
30Hanyuma umwami azamukana n’ab’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu, n’abatambyi n’Abalewi n’abantu bose abakomeye n’aboroheje, bajya ku nzu y’Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’isezerano, cyubuwe mu nzu y’Uwiteka.
31Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije n’amateka ye, abyemerana umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y’isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.
32Maze ab’i Yerusalemu n’Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturage b’i Yerusalemu basohoza isezerano ry’Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.
33Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by’Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.
Loading...