2 Timoteyo 4
Kinyarwanda1Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.
2Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,
3kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo,
4kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.
5Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.
6Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.
7Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
8Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
9Gira umwete wo kuza aho ndi vuba.
10 Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya.
11 Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera.
12Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso.
13 Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby'impu.
14 Alekizanderi, umucuzi w'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze.
15Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.
16Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!
17Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare.
18Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.
19 Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo.
20Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye.
21Gira umwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.
22Umwami Yesu abane n'umutima wawe. Ubuntu bw'Imana bubane nawe.
Loading...