Abaheburayo 1
Kinyarwanda1Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
2naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana
wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.
3Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
4Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo.
5Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye”? Cyangwa ngo ivuge iti “Nzaba Se, Na we azaba Umwana wanjye”?
6Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”
7Iby’abamarayika yarabivuze iti “Ihindura abamarayika bayo imiyaga,
N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”
8Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.
9Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, Ni cyo cyatumye Imana, ari yo
Mana yawe, Igusīga amavuta yo kwishima, Ikakurutisha bagenzi bawe.”
10Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe
washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.
11Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,Ibyo byose bizasāza
nk’umwenda,
12Kandi uzabizinga nk’umwitero, Bihindurwe ukundi. Ariko wowe ho uri uko
wahoze, Imyaka y’ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”
13.Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti “Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”?
14Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo
gufasha abazaragwa agakiza?
Loading...