Gereranya Bibiliya

Abaheburayo 2

Kinyarwanda
1Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.
2Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,
3twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise,
4Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse?
5Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga.
6Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati “Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?
7Wamuremye umucishije bugufi, Aba hasi y’abamarayika ho hato, Wamwambitse ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y’intoki zawe,
8Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.” Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,
9ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y’abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.
10Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.
11Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se ati
12“Nzabwira bene Data izina ryawe, Nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro.”
13Kandi ati “Nzaba ari yo niringiye”, kandi ati “Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.”
14Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani,
15abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose.
16Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu.
17Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu.
18Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.
Loading...