Abaheburayo 3
Kinyarwanda1Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu
ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo
twizera tukabyatura,
2ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.
3Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose,
nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu,
4kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.
5Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo
abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.
6Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe
niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo
bikomere kugeza ku mperuka.
7Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati “Uyu munsi nimwumva ijwi
ryayo,
8Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku
munsi wo kugerageza mu butayu,
9Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata, Bakabona imirimo yanjye
imyaka mirongo ine.
10Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe, Nkavuga nti ‘Imitima yabo
ihora iyoba, Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,
11Nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’
12Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi
utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.
13Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri
mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.
14Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka
15nk’uko bivugwa ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire
imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”
16Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose
bashorewe na Mose?
17Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye
bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?
18Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye?
19Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.
Loading...