Gereranya Bibiliya

Abaheburayo 4

Kinyarwanda
1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.
2Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.
3Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti “Narahiranye umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.
4Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”
5Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”
6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira,
7Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.”
8Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.
9 Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,
10kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.
11Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
12Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
13Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.
14Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.
15 Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.
16Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.
Loading...