Gereranya Bibiliya

Abaheburayo 5

Kinyarwanda
1Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw’abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n’ibitambo by’ibyaha,
2kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko na we agoswe n’intege nke.
3 Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi.
4Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n’Imana nk’uko Aroni yahamagawe.
5Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n’Iyamubwiye iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye.”
6 Kandi nk’uko yavuze n’ahandi iti “Uri Umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”
7Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.
8Nyamara nubwo ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,
9kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira,
10Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki.
11Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri.
12Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,
13kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja,
14ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.
Loading...