Gereranya Bibiliya

Abalewi 24

Kinyarwanda
1Uwiteka abwira Mose ati
2“Tegeka Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka.
3Inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya wo mu ihema ry’ibonaniro, abe ari ho Aroni ajya aritunganiriza iminsi yose kugira ngo ryake imbere y’Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.
4Ajye atunganiriza amatabaza kuri icyo gitereko cyacuzwe mu izahabu nziza, kugira ngo ahore yakira imbere y’Uwiteka.
5“Kandi wende ifu y’ingezi, uyivugemo udutsima cumi na tubiri utwose, ibice bya cumi bibiri bya efa bivugwemo agatsima kamwe bityo bityo.
6Udutereke ibirundo bibiri kuri ya meza y’izahabu nziza imbere y’Uwiteka, ikirundo kimwe kibemo dutandatu.
7Ku kirundo cyose ugereke umubavu uboneye, ube kuri iyo mitsima ari urwibutso, ari ituro ryo guturwa Uwiteka rigakongorwa n’umuriro.
8Uko isabato itashye, ajye ayitereka imbere y’Uwiteka mu butereko bwayo abikorera Abisirayeli, bibe isezerano ritazashira.
9Kandi iyo mitsima ijye iba iya Aroni n’abana be, bajye bayirira ahantu hera. Itegeko ritazakuka ritegetse ko imubera iyera cyane mu maturo n’ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n’umuriro.”
10Umuhungu w’Umwisirayelikazi yabyaranye n’Umunyegiputa, yari yaravanyeyo n’Abisirayeli, atonganira mu ngando n’Umwisirayeli.
11Uwo muhungu w’Umwisirayelikazi atuka rya Zina ararivuma, bamuzanira Mose. Nyina yitwa Shelomiti mwene Diburi, wo mu muryango wa Dani.
12Bamukingiranira kugira ngo bageze igihe babwirirwa ibyo Uwiteka yategeka.
13Uwiteka abwira Mose ati
14“Jyana uwamvumye inyuma y’ingando, abamwumvise bose bamushyire ibiganza ku mutwe, iteraniro ryose rimwicishe amabuye.
15Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Uzavuma Imana ye wese azagibwaho n’icyaha cye.
16Uzatuka izina ry’Uwiteka ntakabure kwicwa, iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry’Uwiteka azicwe.
17“ ‘Uzakubita umuntu akamwica ntakabure kwicwa.
18Uzakubita itungo akaryica aririhe, ubugingo burihwe ho ubundi.
19“ ‘Umuntu natera mugenzi we inenge, yiturwe nk’ibyo yagiriye undi.
20Kuvuna igufwa guhorerwe ukundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Uko yateye undi muntu inenge abe ari ko yiturwa.
21Uwishe itungo aririhe, uwishe umuntu ahōrwe.
22Kavukire n’umunyamahanga mujye mubasangiza itegeko rimwe, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.’ ”
23Mose ategeka Abisirayeli, bajyana inyuma y’ingando uwavumye Uwiteka, bamwicisha amabuye. Abisirayeli bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.
Loading...