Abaroma 10
Kinyarwanda1Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.
2Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge,
3,kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,
4kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
5Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.
6Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukibaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).
7“Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye).
8Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”
9Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,
10kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.
11Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.
12.Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,
13kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.
14Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?
15Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”
16Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”
17Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.
18Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi.”
19Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati “Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga, Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.”
20Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati “Nabonywe n’abatanshatse, Neretswe abatambaririje.”
21Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukira.”
Loading...