Amosi 1
Kinyarwanda1Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b’i Tekowa, y’ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy’isi kikaba.
2Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by’abashumba bizasigara biganya, n’impinga z’i Karumeli zizuma.”
3Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by’ibyuma.
4Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.
5Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n’uwitwaje umuringiso w’inkoni y’ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w’inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw’Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.
6Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu.
7Nzohereza inkongi, nzashumika inkike z’i Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho.
8Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n’uwitwaje umuringiso w’inkoni y’ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahindura ukuboko kwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.” Ni ko Umwami Imana ivuga.
9Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry’ubuvandimwe.
10Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inkike y’i Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.”
11Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose.
12Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.”
13Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b’i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.
14Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z’i Raba zitwike n’amanyumba yaho, habe n’urusaku rw’intambara n’inkubi y’umuyaga ku munsi wa serwakira.
15Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n’ibikomangoma bye bari kumwe.” Ni ko Uwiteka avuga.
Loading...