Gereranya Bibiliya

Gutegeka kwa kabiri 29

Kinyarwanda
1Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa,
2ibigerageresho bikomeye n’ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye.
3Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n’amaso areba n’amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.”
4Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.
5Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.”
6Mugeze aha hantu, Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda,
7 duhindūra ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n’Abagadi, n’igice kingana n’ikindi cy’umuryango w’Abamanase.
8Nuko mwitondere amagambo y’iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose.
9Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uwiteka Imana yanyu: abatware banyu b’imiryango n’abakuru banyu, n’abatware b’ingabo banyu n’abagabo b’Abisirayeli bose,
10n’abana banyu bato n’abagore banyu, n’umunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu, uhereye ku mushenyi w’inkwi zawe ukageza ku muvomyi wawe.
11Muzanywe no kwemera isezerano ry’Uwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa n’indahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi
12 kugira ngo igukomereze kuyibera ubwoko, na yo ngo ikubere Imana nk’uko yakubwiye, kandi nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
13Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano n’iyi ndahiro,
14ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uwiteka Imana yacu, kandi n’abatari hano hamwe natwe uyu munsi.
15Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati y’amahanga mwaciyemo,
16 kandi mwabonye ibizira bakunda, n’ibigirwamana byabo by’ibiti n’amabuye n’ifeza n’izahabu, byari muri bo.
17 Muri mwe he kugira umugabo cyangwa umugore, cyangwa inzu cyangwa umuryango, umutima we uteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana by’ayo mahanga, he kuba muri mwe umuzi wera icyishi n’igisharira cyane.
18He kugira uwumvise amagambo ya wa muvumo ngo yirarire mu mutima we ati “Nzagira amahoro nubwo ngendana umutima unangiye”, akarimbuza abahehereye n’abumye.
19Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bw’Uwiteka n’ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry’uwo arikure munsi y’ijuru.
20 Uwiteka azamurobanurira mu miryango y’Abisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye n’imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy’amategeko.
21 Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n’indwara Uwiteka yagiteje,
22kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n’umunyu n’ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw’i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe n’umujinya we,
23bo n’amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n’iki?”
24 Abantu bazabasubiza bati “Ni uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa,
25bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye.
26 Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo.
27Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n’uburakari n’umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk’uko biri none.”
28Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko.
Loading...