Gereranya Bibiliya

Gutegeka kwa kabiri 7

Kinyarwanda
1Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindūra, ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti n’Abagirugashi n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi, akurusha amaboko,
2Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na bo, ntuzabababarire.
3Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.
4 Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba.
5 Ahubwo uku azabe ari ko mubagenza: muzasenya ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z’amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi.
6Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.
7Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose.
8Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakūzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y’uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa.
9Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi,
10ikītūra vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirāzīka mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe.
11Nuko ujye witondera ibyategetswe n’amategeko n’amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire.
12Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.
13Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n’imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y’impeke yawe na vino yawe n’amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.
14 Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.
15Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.
16Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakubera umutego.
17Ahari wakwibwira uti “Ayo mahanga anduta ubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?”
18 Ntuzayatinye; uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose,
19 ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n’ibimenyetso n’ibitangaza n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya.
20Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira
21Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba.
22 Uwiteka Imana yawe izirukana imbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera.
23 Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira.
24 Kandi izakugabiza abami babo nawe ubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi y’ijuru. Ntihazagira umuntu ubasha kuguhagarara imbere kugeza aho uzamarira kubarimbura.
25 ibishushanyo bibajwe by’imana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.
26Ntuzajyane ikizira mu nzu yawe utagibwaho n’umuvumo nka cyo, ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro kuko ari ikintu kiriho umuvumo.
Loading...