Ibyahishuwe 11
Kinyarwanda1Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
2ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
3Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
4Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.
5Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
6Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
7Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
8Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
9Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
10Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
11Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
12Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
13Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.
14Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
15Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
16Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
17“Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.
18Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”
19Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.
Loading...