Ibyahishuwe 22
Kinyarwanda1Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,
2rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.
3Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.
4Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.
5Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
6Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba.
7Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo.”
8Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.
9Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”
10Kandi arambwira ati “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.
11Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
12“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
13Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo.
14“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
15Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
16“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”
17Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
18Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
20Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
21Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.
Loading...