Gereranya Bibiliya

Ibyakozwe n'Intumwa 7

Kinyarwanda
1Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?”
2Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,
3 iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’
4Maze ava mu gihugu cy’Abakaludaya, atura i Harani. Se amaze gupfa Imana iramwimura imuzana muri iki gihugu, ari cyo mugituyemo na bugingo n’ubu.
5Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n’urubyaro rwe, kandi yari ataragira umwana.
6Maze Imana iravuga iti ‘Urubyaro rwawe ruzaba abasuhuke mu gihugu cy’abandi, bazabahindura abaretwa, babagirire nabi imyaka magana ane.
7Kandi ishyanga bazakorera uburetwa ni jye uzaricira ho iteka’, ni ko Imana yavuze, kandi iti ‘Hanyuma bazavayo bansengere aha hantu.’
8Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeye abyara Isaka, amukeba ku munsi wa munani. Isaka na we abyara Yakobo, Yakobo abyara ba sogokuruza bakuru cumi na babiri.
9“Ba sogokuruza bagirira Yosefu ishyari, baramugura ajyanwa muri Egiputa, ariko Imana ibana na we
10imukiza mu makuba ye yose, imuha gutona n’ubwenge imbere ya Farawo umwami wa Egiputa, maze amugira umutware wa Egiputa n’uw’urugo rwe rwose.
11Bukeye inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanani, haba umubabaro mwinshi, nuko ba sogokuruza babura ibyokurya.
12Ariko Yakobo yumvise yuko muri Egiputa hari amasaka, atuma ba sogokuruza ubwa mbere.
13Maze ubwa kabiri Yosefu amenywa na bene se, nuko umuryango wa Yosefu umenywa na Farawo.
14Yosefu atumira se Yakobo na bene wabo bose, bari mirongo irindwi na batanu.
15Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa, arapfa we na ba sogokuruza
16babajyana i Shekemu, babahamba mu buvumo Aburahamu yaguze igiciro cy’ifeza na bene Hamori w’i Shekemu.
17“Ariko igihe cy’isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira baba benshi muri Egiputa,
18kugeza aho undi mwami yimiye muri Egiputa utazi Yosefu.
19Uwo mwami agira uburiganya bwo kurimbura ubwoko bwacu, agirira ba sogokuruza nabi, abateshereza abana babo b’impinja kugira ngo batabaho.
20Muri icyo gihe Mose aravuka, yari mwiza cyane imbere y’Imana. Bamurerera mu rugo rwa se amezi atatu,
21hanyuma amaze gutabwa umukobwa wa Farawo aramujyana, amurera nk’umwana we.
22Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora.
23“Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutima we kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli.
24Abonye umuntu urengana aramutabara, ahorera urengana akubita Umunyegiputa.
25Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe, ariko ntibabimenya.
26Bukeye bw’aho asanga abarwana, agerageza kubakiranura ati ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe ni iki gitumye mugirirana nabi?’
27Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramusunika, aramubaza ati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu?
28Mbese urashaka kunyica nk’uko ejo wishe wa Munyegiputa?’
29Mose abyumvise atyo aracika, aba umusuhuke mu gihugu cy’i Midiyani abyarirayo abahungu babiri.
30“Imyaka mirongo ine ishize, marayika amubonekerera mu birimi by’umuriro waka mu gihuru, mu butayu bwo ku musozi wa Sinayi.
31Mose abibonye biramutangaza, akibyegera ngo abyitegereze yumva ijwi ry’Umwami Imana riti
32‘Ni jye Mana ya ba sekuruza bawe, n’Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’ Mose ahinda umushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.
33Uwiteka aramubira ati ‘Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.
34Ni ukuri mbonye umubabaro w’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutume muri Egiputa.’
35“Uwo ni we Mose wa wundi banze bati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza?’ Ni we Imana yatumye kuba umutware n’umucunguzi, abihawe n’ukuboko kwa marayika uwo wamubonekereye mu gihuru.
36Kandi ni na we wabakuye muri Egiputa, amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri icyo gihugu no mu Nyanja Itukura, no mu butayu mu myaka mirongo ine.
37“Mose uwo ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukiriza umuhanuzi uvuye muri bene wanyu, umeze nkanjye.’
38Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musozi wa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y’ubugingo yo kuduha.
39“Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubira muri Egiputa mu mitima yabo,
40babwira Aroni bati ‘Uturemere imana zo kutujya imbere, kuko Mose uwo wadushoreraga adukura mu gihugu cya Egiputa tutazi uko yabaye.’
41Nuko biremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bishimira imirimo y’intoki zabo.
42Nuko Imana irahindukira irabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi ngo ‘Yemwe muryango w’Abisirayeli, Mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo, Imyaka mirongo ine mu butayu?
43Mwateruye ihema rya Moleki, N’inyenyeri y’ikigirwamana Refani, Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga. Nanjye nzabimurira hakurya y’i Babuloni.’
44“Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.
45Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi
46wari utonnye imbere y’Imana, asaba kubakira Imana ya Yakobo ubuturo.
47Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
48“Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati
49‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?
50Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’
51“Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga ni ko namwe mukora.
52Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza wanyu batarenganije? Bishe abavuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,
53kandi ari mwe mwahawe amategeko n’abamarayika ntimwayitondera.”
54Ngo babyumve batyo bazabiranywa n’uburakari, bamuhekenyera amenyo.
55Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,
56aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”
57Barasakuza cyane biziba amatwi, bamugwirira icyarimwe,
58baramukurubana bamuvana mu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by’umusore witwaga Sawuli.
59Bakimutera amabuye, arambaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”
60Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira. Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa.
Loading...