Imigani 19
Kinyarwanda1Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa.
2Kubaho udafite ubwenge si byiza, Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira.
3Ubupfapfa bw’umuntu bumuyobya inzira ye, Kandi umutima we winubira Uwiteka.
4Ubutunzi bugwiza incuti, Ariko umukene we atandukana na mugenzi we.
5Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma
ntazabikira.
6Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y’umunyabuntu, Kandi umuntu wese akunda utanga.
7Abavandimwe b’umukene bose baramwanga, Incuti ze zikarushaho
kumwirengagiza, Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.
8Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe, Ukomeza kwitonda azabona ibyiza.
9Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize.
10Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza, N’umugaragu ntakwiriye gutegeka
ibikomangoma.
11Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, Kandi bimuha
icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.
12Uburakari bw’umwami bumera nk’ubw’intare itontoma, Ariko ineza ye ni
nk’ikime gitonze ku bwatsi.
13Umwana upfapfana abera se ikirumbo, Kandi intonganya z’umugore ni
nk’ibitonyanga bidatuza.
14Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.
15Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka.
16Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa.
17Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye.
18Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye, Ariko ntumuhanire kumwica.
19Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa, Kandi naho wabimukiza uzongera wihete.
20Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.
21Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y’Uwiteka
ni yo ihoraho.
22Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa, Kandi umukene aruta
umunyabinyoma.
23Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo, Umwubashye azahora ahaze, Ntazagerwaho n’ibibi.
24Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe, Ariko ntiyitamike.
25Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda, Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge.
26Usesagura ibya se agasendesha nyina, Ni umwana ukoza isoni akaba
n’igitutsi.
27Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa, Ngo wiyobagize
amagambo y’ubwenge.
28Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera, Kandi akanwa k’umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira.
29Ibihano biringanirijwe abakobanyi, Kandi inkoni zitegekewe ibitugu
by’abapfapfa.
Loading...