Imigani 26
Kinyarwanda1Nk’uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye,Haba n’imvura yo mu isarura,Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye.
2Nk’uko igishwi kijarajara,N’intashya uko iguruka,Ni ko n’umuvumo
w’ubusa utagira uwo ufataho.
3Ikibōko gikwiriye ifarashi,Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,N’inkoni na yo ikwiriye ibitugu by’abapfapfa.
4Ntusubize umupfapfa ibihwanye n’ubupfapfa bwe,Kugira ngo udasa na we.
5Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe,Ye kwirata ko ari umunyabwenge.
6Utuma umupfapfa,Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa.
7Nk’uko amaguru y’ikimuga agenda ajegajega,Ni ko umugani umera mu
kanwa k’umupfapfa.
8Guha umupfapfa icyubahiro,Ni nko kujugunya isaho y’utubuyenge tw’igiciro kinini ku kirundo cy’amabuye.
9Nk’uko ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi,Ni ko umugani uciwe
n’abapfapfa uvugwa.
10Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi, Ameze nk’umurashi ukomeretsa abantu bose.
11Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo, Ni ko umupfapfa asubira ku
bupfapfa bwe.
12Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
13Umunyabute arahwaganya ati“ Mu nzira hari intare,Ni ukuri iri mu nzira
nyabagendwa.”
14Nk’uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo,Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.
15Umunyabute akora ku mbehe,Akananirwa kwitamika.
16Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge,Kurusha abantu barindwi
basubizanya impamvu.
17Umugenzi urakazwa n’intonganya zitamwerekeyeho,Ameze nk’ufashe imbwa amatwi.
18Nk’uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu,
19Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo,Ati
“ Nagukinishaga.”
20Iyo inkwi zibuze umuriro urashira,Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.
21Nk’uko amakara acwekēra bakongeraho andi,Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,Ni ko ukunda intonganya acana impaka.
22Amagambo y’inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,Kandi akuzura
umutima.
23Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n’umutima mubi,Ni nk’ikibindi
gihomeshejwe inkamba z’ifeza
24Uwangana ahorana amagambo ashukana,Ariko mu mutima we abitsemo
uburyarya.
25Nagira imvugo nziza ntukamwizere,Kuko mu mutima we harimo ibizira
birindwi.
26Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya,Ububi bwe buzagaragarira imbere y’iteraniro.
27Ucukura urwobo azarugwamo,Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.
28Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje,Kandi akanwa gashyeshya kararimbura.
Loading...