Itangiriro 25
Kinyarwanda1Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura.
2Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.
3Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n’Abaletushi n’Abaleyumi.
4Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura.
5Aburahamu yahaye Isaka ibye byose.
6Ariko abana b’inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy’iburasirazuba.
7Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu.
8Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.
9Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y’i Mamure.
10Ni yo sambu Aburahamu yaguze n’Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we.
11Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi.
12Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.
13Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk’uko amazina yabo ari, nk’uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibeli na Mibusamu,
14na Mishuma na Duma na Masa,
15na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.
16Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk’uko imidugudu yabo iri, nk’uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk’uko amoko yabo ari.
17Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo.
18Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose.
19Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka,
20Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w’i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu.
21Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda.
22Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka.
23Uwiteka aramusubiza ati “Inda yawe irimo amahanga abiri, Amoko abiri azatandukana, Ahereye igihe azavira mu mara yawe. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko, Umukuru azaba umugaragu w’umuto.”
24Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye.
25Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk’umwenda w’ubwoya, bamwita Esawu.
26Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga.
27Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w’umuhanga w’umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema.
28Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo we, Rebeka we yakundaga Yakobo.
29Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akoza.
30Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkoza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.
31Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.”
32Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?”
33Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.
34Yakobo aha Esawu umutsima n’ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.
Loading...