Itangiriro 46
Kinyarwanda1Isirayeli aragenda, ajyana ibyo atunze byose agera i Berisheba, atambirayo ibitambo Imana ya se Isaka.
2Imana ihamagara Isirayeli mu iyerekwa rya nijoro iti “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati “Karame.”
3Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye.
5Yakobo arahaguruka ava i Berisheba, abana ba Isirayeli bajyana Yakobo se n’abana babo bato, n’abagore babo mu magare Farawo yohereje kumuzana.
6Bajyana amatungo yabo n’ibintu byabo baronkeye mu gihugu cy’i Kanani bajya muri Egiputa, Yakobo n’urubyaro rwe rwose rujyana na we:
7abahungu be n’abuzukuru be b’abahungu, n’abakobwa be n’abakobwa b’abahungu be, n’urubyaro rwe rwose rujyana na we muri Egiputa.
8Aya ni yo mazina y’Abisirayeli bagiye muri Egiputa: Yakobo n’abahungu be, imfura ye ni Rubeni.
9Bene Rubeni ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.
10Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli umwana w’Umunyakananikazi.
11Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.
12Bene Yuda ni Eri na Onani, na Shela na Peresi na Zera, ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanani. Bene Peresi ni Hesironi na Hamuli.
13Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yobu na Shimuroni.
14Bene Zebuluni ni Seredi na Eloni na Yahileli.
15Abo ni bo bene Leya yabyaraniye na Yakobo i Padanaramu, kandi babyarana n’umukobwa Dina. Abahungu be n’abakobwa be bose ni mirongo itatu na batatu.
16Bene Gadi ni Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni na Eri, na Arodi na Areli.
17Bene Asheri ni Imuna na Ishiva, na Ishivi na Beriya, na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.
18Abo ni bo bene Zilupa, Labani yahaye Leya umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, ni abantu cumi na batandatu.
19Bene Rasheli muka Yakobo ni Yosefu na Benyamini.
20Yosefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa Manase na Efurayimu, ababyarana na Asenati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.
21Bene Benyamini ni Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Namani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Arudi.
22Abo ni bo bene Rasheli yabyaranye na Yakobo, bose ni cumi na bane.
23Mwene Dani ni Hushimu.
24Bene Nafutali ni Yahiseli na Guni, na Yeseri na Shilemu.
25Abo ni bo bene Biluha, Labani yahaye Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, bose ni barindwi.
26Abantu bose bajyanye na Yakobo muri Egiputa bakomotse mu rukiryi rwe, utabariyemo abakazana ba Yakobo, bose bari mirongo itandatu na batandatu.
27Abahungu ba Yosefu yabyariye muri Egiputa ni babiri, abantu bose b’inzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.
28Yakobo atuma Yuda imbere ye kuri Yosefu ngo amuhe inzira yo kujya i Gosheni, bagera mu gihugu cy’i Gosheni.
29Yosefu yitegura igare rye, arazamuka ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni, aramwiyereka, aramuhobera begamiranya amajosi, aririra ku ijosi rye umwanya munini.
30Isirayeli abwira Yosefu ati “Naho napfa, ni byo bizi, ubwo nkubonye nkamenya yuko ukiriho.”
31Yosefu abwira bene se n’inzu ya se ati “Ndagenda mbwire Farawo, yuko bene data n’inzu ya data bari mu gihugu cy’i Kanani bansanze,
32kandi ko ari abashumba kuko baragira amatungo, kandi ko bazanye imikumbi yabo n’amashyo yabo, n’ibyo bafite byose.
33Nuko Farawo nabahamagaza akababaza ati
34‘Umwuga wanyu ni umuki?’ Muzamusubize muti ‘Abagaragu bawe turagira amatungo, twahereye mu buto bwacu tugeza n’ubu, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.’ Muvugire mutyo kugira ngo muture mu gihugu cy’i Gosheni, kuko umushumba wese ari ikizira ku Banyegiputa.”
Loading...