Gereranya Bibiliya

Kubara 14

Kinyarwanda
1Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.
2Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!
3Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?”
4Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”
5Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.
6Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,
7babwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.
8Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki.
9Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”
10Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry’ibonaniro.
11Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?
12Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.”
13Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe,
14babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwiteka ubonwa n’amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ukajya imbere yabo uri mu nkingi y’igicu ku manywa, no mu nkingi y’umuriro nijoro.
15None niwica ubu bwoko nk’umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati
16‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’
17None imbaraga z’umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk’uko wavuze uti
18‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n’ubuvivi.’
19Babarira gukiranirwa k’ubu bwoko nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk’uko wabubabariraga uhereye igihe baviriye mu Egiputa ukageza ubu.”
20Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk’uko unsabye.
21Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n’uko isi yose izuzura icyubahiro cy’Uwiteka,
22kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n’ubwiza bwanjye, n’ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.
24keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.
25Abamaleki n’Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukire musubire mu butayu mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
26Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
27“Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw’Abisirayeli banyitotombera.
28Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye.
29Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n’abayisāgije mwese mwanyitotombeye.
30Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko yuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.
31Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze.
32Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.
33Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikira kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiye mu butayu.
34Nk’uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n’umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’
35Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukira muri ubu butayu, ni mo bazapfira.”
36Ba bagabo Mose yatumye gutata icyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y’incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,
37abo bagabo babaze inkuru y’incamugongo y’icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y’Uwiteka.
38Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutata icyo gihugu.
39Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.
40Bazinduka kare mu gitondo, bazamuka umusozi bawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”
41Mose arababwira ati “Mucumurira iki itegeko ry’Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza.
42Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu.
43Muri busangeyo Abamaleki n’Abanyakanāni mwicwe n’inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.”
44Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y’umusozi, ariko isanduku y’Isezerano ry’Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.
45Maze Abamaleki bamanukana n’Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.
Loading...