Gereranya Bibiliya

Kuva 25

Kinyarwanda
1Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.
3Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n’ifeza n’imiringa,
4n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri, n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza n’ubwoya bw’ihene,
5n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, n’imbaho z’ibiti byitwa imishita,
6n’amavuta y’amatabaza n’ibihumura neza byo kuvangwa n’amavuta ya elayo yo gusīga, n’ibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kōsa,
7n’amabuye yitwa shohamu n’andi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza.
8Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.
9Muzabureme buse n’ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ubuturo n’icy’ibintu byabwo byose.
10“Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n’igice, uburebure bw’igihagararo bube mukono umwe n’igice.
11Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere n’inyuma, uyigoteshe umuguno w’izahabu.
12Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi.
13Ubāze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.
14Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z’iyo sanduku, bajye bayiyiremereza.
15Iyo mijisho igume mu bifunga by’isanduku, ntikabivemo.
16Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha.
17“Kandi ucure intebe y’ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n’igice.
18Kandi ureme abakerubi babiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi y’iyo ntebe y’ihongerero.
19Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, n’undi mu wundi, bacuranwe n’intebe y’ihongerero mu mitwe yayo yombi.
20Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y’ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y’ihongerero.
21Ushyire iyo ntebe y’ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha.
22Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y’intebe y’ihongerero, hagati y’abo bakerubi bari ku isanduku y’Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli.
23“Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bw’igihagararo bube mukono umwe n’igice.
24Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno w’izahabu.
25Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno w’izahabu.
26Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.
27Ibyo bifunga bibe hafi y’igikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.
28Ubāze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza.
29Ucure amasahani n’udukombe byo kuri yo, ucure n’ibikombe n’imperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo y’ibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza.
30Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka.
31“Kandi uzareme igitereko cy’amatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo n’umubyimba wacyo, ibikombe n’ibibumbabumbye n’uburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo.
32Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu y’icyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, n’ayandi atatu mu rundi.
33Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indōzi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo, n’iryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indōzi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera.
34Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa n’uburabyo bw’indōzi, n’ibibumbabumbye n’uburabyo bifatanye na byo.
35Ikibumbabumbye kibe munsi y’amashami abiri acuranywe na cyo, n’ikindi kibe munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.
36Ibibumbabumbye byacyo n’amashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza.
37Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo.
38Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira n’udusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza.
39Italanto y’izahabu nziza abe ari yo icyo gitereko n’ibyo bintu byacyo byose biremeshwa.
40Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.
Loading...