Kuva 28:15
Soma imirongo wifuje muri Bibiliya Yera.
15
“Kandi uzabohe umwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama, abahanga b’ibyo abe ari bo bawuboha. Uko efodi iboshywe abe ari ko uwuboha, uwuremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.