Gereranya Bibiliya

Luka 13

Kinyarwanda
1Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo.
2Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
3Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.
4Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose?
5Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”
6Kandi abacira uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.
7Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’
8Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,
9ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ”
10Nuko ku munsi w’isabato yigishiriza mu isinagogi.
11Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato.
12Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.”
13Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.
14Ariko umutware w’isinagogi arakazwa n’uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w’isabato.”
15Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?
16Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?”
17Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.
18Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw’Imana bwagereranywa n’iki, cyangwa nabushushanya n’iki?
20Yongera kuvuga ati “Ubwami bw’Imana ndabugereranya n’iki?
21Busa n’umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y’ifu, kugeza aho yose iri butubukire.”
22Ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,
23umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” Na we aramusubiza ati
24“Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe.
25Nyir’inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n’aho muturutse.’
26Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twariraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukigishiriza mu nzira z’iwacu!’
27Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’
28Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n’abahanuzi bose bibereye mu bwami bw’Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze.
29Hazaza abava iburasirazuba n’iburengerazuba, n’ikasikazi n’ikusi, bicare basangirire mu bwami bw’Imana.
30Kandi rero, hariho ab’inyuma bamwe bazaba ab’imbere, n’ab’imbere bamwe bazaba ab’inyuma.”
31Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.”
32Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n’ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’
33Ariko nkwiriye kugenda none n’ejo n’ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.
34“Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
35Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ ”
Loading...