Luka 17
Kinyarwanda1Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano.
2Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.
3Mwirinde! “Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.
4Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”
5Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.”
6Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘Randuka uterwe mu nyanja’, na wo wabumvira.
7“Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati ‘Igira hano vuba wicare ufungure?’
8Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya’?
9Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?
10Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ”
11Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y’i Samariya n’i Galilaya.
12Akigera mu kirorero asanganirwa n’ababembe cumi, bahagarara kure
13barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.”
14Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira.
15Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga,
16yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.
17Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?
18Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”
19Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”
20Abafarisayo baramubaza bati “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro,
21kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”
22Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.
23Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
24Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.
25Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.
26Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:
27bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
28No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
29maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
30Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
31“Uwo munsi uzaba hejuru y’inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n’uri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma.
32Mwibuke muka Loti.
33Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora.
34Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.
35Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare.
36Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.”
37Baramubaza bati “Databuja, bizabera he?” Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.”
Loading...