Gereranya Bibiliya

Mariko 1

Kinyarwanda
1Itangiriro ry'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana.
2Nk'uko byanditswe n'umuhanuzi Yesaya ngo “Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.”
3“Ijwi ry'urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”
4Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.
5Abatuye mu gihugu cy'i Yudaya n'ab'i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
6Yohana yari yambaye umwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura.
7Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”
9Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y'i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.
10Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n'inuma.
11Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”
12Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,
13amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n'inyamaswa, abamarayika bakamukorera.
14Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw'Imana ati
15“Igihe kirasohoye, ubwami bw'Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”
16Anyura iruhande rw'inyanja y'i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.
17Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.”
18Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
19Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.
20Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n'abakozi be, baramukurikira.
21Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.
22Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi.
23Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati
24“Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w'Imana.”
25Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”
26Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.
29Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.
30Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye.
31Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.
32Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n'abatewe n'abadayimoni,
33ab'umudugudu wose bateranira ku irembo.
34Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.
35Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.
36Simoni n'abandi bari kumwe na we baramukurikira,
37bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”
38Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”
39Ajya mu masinagogi y'ab'i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.
40Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”
41Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”
42Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.
43Akimusezerera aramwihanangiriza cyane
44ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”
45Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.
Loading...