Gereranya Bibiliya

Mariko 3

Kinyarwanda
1Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,
2bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.
3Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”
4Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baramwihorera.
5Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.
6Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n'Abaherode ngo babone uko bazamwica.
7Maze Yesu n'abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n'abandi benshi b'i Yudaya
8n'i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n'ab'ahahereranye n'i Tiro n'i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.
9Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga.
10Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.
11Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w'Imana.”
12Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.
13Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.
14Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa,
15abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.
16Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,
17na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b'inkuba”,
18na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,
19na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.
20Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.
21Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.
22Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”
23Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani?
24Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.
25Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho,
26cyangwa Satani iyo yihagurukiye akīgabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.
27“Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y'umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.
28“Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana,
29ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose.”
30Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.
30Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze.
32Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”
33Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”
34Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data:
35umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”
Loading...