Matayo 19
Kinyarwanda1Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy’i Yudaya hakurya ya Yorodani.
2Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.
3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”
4Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore,
5ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?
6Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
7Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”
8Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.
9Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”
10Abigishwa be baramubwira bati “Iby’umugabo n’umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.”
11Na we arababwira ati “Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.
12Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zikona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”
13Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha.
14Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”
15Amaze kubarambikaho ibiganza, avayo.
16Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
17Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”
18Aramubaza ati “Ni ayahe?” Yesu aramusubiza ati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,
19wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
20Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?”
21Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”
22Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.
23Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru.
24Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.”
25Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?”
26Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”
27Maze Petero aramubaza ati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?”
28Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza.
29Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.
30Ariko benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.
Loading...