Gereranya Bibiliya

Matayo 26

Kinyarwanda
1Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati
2“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.”
3Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa
4bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.
5Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.”
6Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe,
7umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.
8Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa,
9ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”
10Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?
11Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.
12Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa.
13Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
14Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru
15arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by’ifeza mirongo itatu,
16aherako ashaka uburyo yamubagenzereza.
17Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burire ibya Pasika?”
18Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”
19Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.
20Bugorobye yicarana n’abigishwa cumi na babiri ngo basangire.
21Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”
22Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”
23Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire.
24Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”
25Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”
26Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”
27Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,
28kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.
29Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”
30Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.
31Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare.’
32Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”
33Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”
34Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”
35Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N’abandi bigishwa bose bavuga batyo.
36Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”
37Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane.
38Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”
39Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
40Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?
41Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
42Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”
43Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.
44Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n’aya mbere.
45Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha.
46Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”
47Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero kinini gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko.
48Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”
49Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.
50Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.” Maze baraza basumira Yesu, baramufata.
51Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi.
52Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.
53Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basaga legiyoni cumi n’ebyiri?
54Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”
55Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?
56Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.” Nuko abigishwa bose baramuhana, barahunga.
57Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n’abakuru bari bateraniye.
58Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw’Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n’abagaragu ngo arebe amaherezo.
59Maze abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma ngo babone uko bamwica,
60barabibura nubwo haje abagabo b’ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri
61baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu.”
62Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”
63Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”
64Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”
65Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe.
66Muratekereza iki?” Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.”
67Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati
68“Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”
69Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya.”
70Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.”
71Arasohoka ageze mu bikingi by’amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N’uyu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”
72Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”
73Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”
74Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.” Muri ako kanya inkoko irabika.
75Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.
Loading...