Matayo 27
Kinyarwanda1Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigira inama yo kwica Yesu.
2Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.
3Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati
4“Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”
5Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.
6Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by’ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso.”
7Bajya inama bazigura isambu y’umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi.
8Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y’amaraso na bugingo n’ubu.
9Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by’ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy’uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye,
10babigura isambu y’umubumbyi nk’uko Uwiteka yanyeretse.”
11Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y’umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.”
12Abatambyi bakuru n’abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.
13Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”
14Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.
15Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.
16Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba.
17Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”
18Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.
19Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
20Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.
21Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.”
22Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!”
23Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”
24Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”
25Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”
26Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.
27Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose.
28Baramucuza, bamwambika umwenda w’umuhemba,
29baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!”
30Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe.
31Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.
32Bagisohoka, bahura n’Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.
33Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga,
34bamuha vino ivanze n’indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.
35Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira,
36bicara aho baramurinda.
37Bashyira hejuru y’umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W’ABAYUDA.”
38Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.
39Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe
40baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.”
41Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati
42“Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.
43Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ”
44N’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.
45Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.
46Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”
47Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.”
48Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.
49Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”
50Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.
51Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka,
52ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa,
53bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.
54Umutware utwara umutwe w’abasirikare n’abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n’ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w’Imana.”
55Hariho n’abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.
56Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.
57Nuko nimugoroba haza umuntu w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu.
58Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha.
59Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w’igitare wera,
60ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w’imva, aragenda.
61Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.
62Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato.
63Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.
64Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”
65Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”
66Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n’umunwa w’igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.
Loading...