Gereranya Bibiliya

Matayo 3

Kinyarwanda
1Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’i Yudaya ati
2“Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
3Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”
4Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.
5Maze ab’i Yerusalemu n’ab’i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari,
6ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
7Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?
8Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.
9Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
10Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro.
11Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro,
12intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.”
13Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.
14Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”
15Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.
16Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho,
17maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”
Loading...