Gereranya Bibiliya

Matayo 4

Kinyarwanda
1Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,
2amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
3Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
4Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”
5Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero
6aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”
7Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
8Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo
9aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”
10Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”
11Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
12Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.
13Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,
14ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
15“Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, N’i Galilaya y’abapagani,
16Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.”
17Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
18Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.
19Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”
20Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
21Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.
22Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.
23Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.
24Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza.
25Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani.
Loading...