Gereranya Bibiliya

Matayo 5

Kinyarwanda
1Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera.
2Aterura amagambo ati
3“Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
4Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.
5Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa.
7Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.
8Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.
9Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.
10Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
12Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.
13“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.
14“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.
15Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
16Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.
17“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.
18Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.
19Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.
20Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.
21“Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza.’
22Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w’i Gehinomu.
23Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa,
24usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.
25“Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y’imbohe.
26Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.
27“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’
28Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.
29Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.
30Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.
31“Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’
32Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.
33“Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’
34Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana,
35cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.
36Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze.
37Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.
38“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe irindi, n’iryinyo rihorerwe irindi.’
39Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso,
40umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n’umwitero,
41ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri.
42Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo.
43“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’
44Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,
45ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.
46Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?
47Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?
48Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?
Loading...