Gereranya Bibiliya

Yesaya 10

Kinyarwanda
1Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n’abanditsi bandikira ibigoramye,
2kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n’abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.
3None se ku munsi w’amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?
4Bazacishwa bugufi babe hasi y’imbohe, kandi bazagwa babe munsi y’intumbi. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
5Ashuri ni yo ngegene y’umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.
6Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana n’ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nk’ibyondo byo mu nzira.
7Ariko ibyo si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.
8Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?
9I Kalino ntihameze nk’i Karikemeshi? N’i Hamati ntihameze nka Arupadi? N’i Samariya ntihameze nk’i Damasiko?
10Nk’uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by’ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n’i Samariya,
11ibyo nagiriye i Samariya n’ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n’ibigirwamana byaho?”
12Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n’umutima w’igitsure n’ubwibone by’icyubahiro cye.
13Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.
14 Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n’uwajwigiriye.”
15Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk’aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk’aho atari igiti.
16Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk’ahatwikwa n’umuriro.
17Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n’amahwa bye umunsi umwe.
18Kandi azamaraho ubwiza bw’ishyamba rye, n’ubw’imirima ye yera cyane, azamaraho n’ubugingo n’umubiri, hazabaho ubwihebe nk’uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.
19Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare.
20Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.
21Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye,
22ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n’umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke.Byaragambiriwe gusohozwa rwose n’urubanza rutabera,
23kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.
24Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubita inkoni bakababangurira inshyimbo, bakabagirira nk’uko Abanyegiputa babagize.
25Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n’umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”
26Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk’ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y’inyanja, nk’uko yabigenje muri Egiputa.
27Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.
28Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,
29bageze aharenga baganditse i Geba. Ab’i Rama bahinze imishyitsi, ab’i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.
30Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa w’i Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!
31Ab’i Madumana babaye impunzi, n’abaturage b’i Gebimu baraterana ngo bahunge.
32Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēra ukuboko ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, ari wo Yerusalemu.
33Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n’abarebare bazacishwa bugufi.
34Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n’i Lebanoni hazatsindwa n’iyo ntwari.
Loading...