Yesaya 13
Kinyarwanda1Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.
2Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura.
3Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.
4Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.
5Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru, bazanye n’Uwiteka n’intwaro z’uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.
6Nimuboroge kuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose.
7Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka.
8Baziheba, umubabaro n’uburibwe bizabafata, bazababara nk’umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n’umuriro.
9Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.
10Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.
11Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.
13Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n’umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ku munsi w’uburakari bwe bukaze.
14Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk’isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.
15Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota.
16Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.
17Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizabanezeza.
18Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya.
19Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora.
20Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.
21Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira.
22Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.
Loading...